Print

Meya yahuye n’uruva gusenya azira kwanga gusuhuza umugore wa perezida mu rusengero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2020 Yasuwe: 16383

Umuyobozi w’intara ya Copperbelt irimo aka karere ka Kitwe witwa Nathan Chanda yabwiye Phoenix FM ko uyu Meya yanze kwitaba umufasha wa perezida ngo yakirwe imbere ya rubanda nk’abandi bayobozi kandi yahamagawe ubugira gatatu.

Kang’ombe ngo yarakajwe cyane nuko abashinzwe umutekano wa madamu Esther Lungu wa perezida Edgar wa Zambia bamwambuye amahirwe yo kwicara hafi ye kandi yasuye akarere ayoboye.

Uyu Meya yahamagawe n’umushumba w’itorero nyuma yo kubwiriza ngo asuhuze abantu nk’abandi bayobozi bose arabyanga kubera ubu burakari yatewe n’abashinzwe umutekano wa perezida n’umuryango we.

Uyu mugabo wari warakajwe cyane no kwicazwa inyuma y’umufasha wa perezida kandi we yifuzaga ko bicarana,yanze kujya ku murongo w’abayobozi bari gusuhuzanya na Esther Lungu ndetse imodoka ye ayiparika nabi ibuza izitwaye uyu mugore wa perezida gutambuka.

Umufasha wa perezida wa Zambia yanenze iyi myitwarire ya Meya Kang’ombe avuga ko yuzuyemo ubwana bwinshi.

Yavuze ko kandi uretse no kuba yasuzuguye umugore wa perezida ngo akwiriye guhanirwa ikinyabupfura gike kandi ari umuyobozi.