Print

Kylian Mbappe yahishuye ikintu gisekeje yabajije Zidane ubwo bahuraga bwa mbere afite imyaka 14

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2020 Yasuwe: 6605

Real Madrid yatumiye uyu musore ukiri muto ngo aze gukora igerageza we n’abandi bana bangana ariko ngo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yahasanze Zidane yaje kumutegereza n’imodoka ye nziza cyane arangije amubaza niba arabanza gukuramo inkweto ngo yinjire.

Mbappe w’imyaka 21 yavuze ko akibona iyi modoka ya Zidane yahise amubaza niba akuramo inkweto mbere y’uko yinjira.

Mbappe yabwiye The Players’ Tribune ati “Sinzibagirwa igihe twageraga ku kibuga cy’imyitozo tuvuye ku kibuga cy’indege.Zidane yaje kutwakira ku kibuga cy’indege n’imodoka ye nziza cyane.

Twarasuhuzanyije ambwira ko aje kuntwara ku kibuga cy’imyitozo.Zidane yantungiye urutoki mu mwanya w’imbere w’imodoka ye arangije arambwira ati “Genda winjire”.Naratitiye ndangije ndamubaza nti “Nshobora gukuramo inkweto zanjye?”Hahaha sinzi impamvu nabimubajije.Gusa yari imodoka ya Zizou.

Yagize ngo ndi kumutera urwenya arambwira ati “Oya,injira nta kibazo.Yahise antwara ku kibuga cy’imyitozo ariko naratekerezaga nti “ndi mu modoka ya Zizou.”

Mbappe niwe rutahizamu ukiri muto wifuzwa n’amakipe menshi kubera ubuhanga bwe budasanzwe aho amaze gutsinda ibitego 27 anatanga imipira ivamo ibitego 16 mu mikino 60 aheruka gukina.

Mbappe akiri muto yakoze amageragezwa mu makipe menshi arimo na Chelsea gusa byarangiye AS Monaco ariyo imuzamuye imugira igihangange.Uyu musore arifuzwa cyane na Real Madrid mu mpeshyi.