Print

Amavubi yananiwe kwinjiza igitego mu mikino ibiri ya gicuti yakinnye yitegura CHAN 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2020 Yasuwe: 2932

Amavubi yari imbere y’abafana bake kuri stade Amahoro,yanganyije na Congo Brazzaville 0-0 mu mukino wa kabiri wa gicuti yakinnye yitegura kuzerekeza muri Cameroon ahagaze neza.

Nyuma yo kunganya na Cameroon 0-0 kuwa Mbere,abakinnyi b’Amavubi bakinnye na Congo Brazzaville mu wundi mukino wabereye kuri stade Amahoro ariko ba rutahizamu bayo barimo Sugira,Usengimana Danny,Byiringiro Lague na Iyabivuze Osee ntibabashije kubona izamu.

Umukino watangiye Amavubi ari hejuru ariko ba rutahizamu bayo barimo Sugira na Laguee ntibakoresha amahirwe babonye mu minota 10 ya mbere.

Ku munota wa 24,yacenze ba myugariro ba Congo ariko ateye mu izamu umupira ukurwamo na myugariro wari wakurikiye.

Ku munota wa 40 Amavubi yari atsinzwe igitego nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe n rutahizamu wa Congo Brazza ariko Kimenyi arahagoboka umupira awohereza muri Koruneri.Am akipe yombi yagiye kuruhuka ntayirebye mu izamu ry’undi.

Mu gice cya kabiri,Danny Usengimana yabonye amahirwe ku munota wa 53 ubwo yasigaranaga n’umuzamu wenyine aranyerera umupira arawuhusha.

Ku munota wa 55umutoza Mashami yinjije mu kibuga Nshuti Savio na Ndekwe Felix basimbura Eric Ngenadahimana na Danny Usengimana. Iyabivuze Osee nawe yasimbuye Sugira Ernest ku munota wa 72.

Ku munota wa 5 w’inyongera Congo yabuze igitego cyabazwe ubw rutahizamu yasigaye wenyine imbere y’izamu rya Kimenyi atera umupira hejuru.Umukino warangiye ari 0-0.

Nubwo Amavubi atatsinze muri iyi mikino 2,yagerageje kongera kumenyerana no kwitegura imikino ya CHAN izatangira Taliki ya 04 igasozwa kuwa 25 Mata 2020 muri Cameroon.


Amavubi yabanje mu kibuga

Amafoto:FUNCLUB


Comments

Ruubarara Rugazura 29 February 2020

Amavubi ndabona asa nari muri promenade,nta kintu abanyarwanda benshi tuyatezeho,nta mupira bafite,ahubwo minisiteri ya sport nihe ubushobizi abana babanyarwanda bikinire amagare niyo atanga icyizere