Print

Congo:Gen. Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare yasanzwe mu gitondo yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 29 February 2020 Yasuwe: 4935

Amakuru ava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse akaza gutangazwa na RFI, amakuru yaje kwemezwa n’umugore we ndetse n’ababsi bantu be ba hafi, yemeza ko uyu musirikare mukuru yitabye Imana.

Gen Kahimbi yari amaze iminsi akekwa amababa, ndetse yahamagajwe inshuro zitandukanye ngo abazwe ku byaha yakekwagaho birimo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu. Hari amakuru ko kuri uyu wa Kane yari yanahagaritswe mu mirimo.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC yatangaje ko hatangiye iperereza, yirinda kugira byinshi avuga kuri uru rupfu.

Uyu musirikare wari muri uyu mwanya kuva ku bwa Perezida Joseph Kabila akaba n’umwe mu bantu be ba hafi, yari mu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ibyaha yashinjwaga byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu minsi ishize nabwo Général Delphin Kahimbi yabujijwe kujya muri Afurika y’Epfo, aho byavugwaga ko yashakaga kujya kwivuza, ariko ubuyobozi bukamugiraho amakenga.