Print

Abagenzi bamaze amasaha arenga 2 banyagirirwa ku murongo muri gare ya Nyabugogo

Yanditwe na: Martin Munezero 2 March 2020 Yasuwe: 4960

Byavugwaga ko imodoka zabuze ari izijya Kimironko, Kagugu, Remera na Kacyiru. Zuma, umwe mu bagenzi bari muri iyi gare wari utegereje imodoka yagize ati:

”Tumaze isaha zirenga ebyiri tunyagirirwa ku murongo, bamwe nta mitaka dufite abandi twageze naho dukuramo imyenda turayitwikiriza, mudufashe mubwire RFTC, KBS, zidufashe bazane imodoka badukure muri iyi gare imvura iraturembereje. ”

Abagenzi bakaba barimo gutabaza ngo bafashwe bave ku mirongo mu mvura babashe gutaha mu ngo zabo. Nubwo ariko bari barembejwe n’imvura, byageze ku isaha ya saa yine z’ijoro (22h00 ) nta modoka yari yakabonetse.


Comments

kayonde 2 March 2020

Secteur ya transport yarazambye nuko abantu babuze uko babigenza. mbere ntiwashoboraga kumara iminota 20 utarava muri gare ariko abantu barahagarara ikizungera kikaza. leta nireke hazemo ipiganwa wenda bagenzure uko bakora ariko mumugi hakoreremo companies nyinshi