Print

Suzuma ingano y’igitsina cy’umusore ushaka gukundana nawe niba ushaka kudacibwa inyuma-Stephanie Benson

Yanditwe na: Martin Munezero 2 March 2020 Yasuwe: 10039

Stephanie Benson kuri we ,abona ko niba uri umukobwa ukaba ushaka gukundana n’umusore utaza aguca inyuma, yaba mu guteretana cyangwa mwaramaze kubana, wowe mukobwa icyambere ugomba guheraho ni ukumenya ingano y’ubugabo bwe, wasanga ari bunini ukamureka kuko abo bavukanye guca inyuma abakunzi babo.

Yongera ababwira ko mu gihe basanze ubugabo bwabo ari butoya, ko nta kibazo muzabakunde ngo kuko abagabo nkabo aba ari abo kwizerwa, ngo ntibakunda guca inyuma abakunzi babo.

Yakomeje asobanura ko abagabo bafite ubugabo bunini baca inyuma abakunzi babo cyane igihe cyose mwaba mugiteretana cyangwa mwaramaze kubana, ntibatinya kuguca inyuma.

Ibi yabivuze yitangaho urugero ku rugo rwe n’umugabo we, aho yahishuye ko umugabo we atigeze amuca inyuma na rimwe mbere kubera ko afite ubugabo buto.


Comments

3 March 2020

urebeshya.byose.bituruka.kungeso.yumuntu.