Print

Bitunguranye Bebe Cool agiye kureka umuziki

Yanditwe na: Martin Munezero 3 March 2020 Yasuwe: 1086

Nkuko bitangazwa n’abo bantu bari bamusuye , Bebe Cool ari gushaka uburyo yashinga inzu ye itunganya umuziki no guhirimbanira inyungu z’abandi bahanzi no kureba uko yazamura impano nshya z’abahanzi bakizamuka.

Atangaza ibi, Bebe Cool yagize ati : “Ku myaka yanjye 45 ubu singishoboye gusimbuka ku rubyiniro, ndashaka gushyira ubuzima bwanjye busigaye mu bintu bizagirira akamaro abakiri bato, abantu bazakomeza kumva umuziki wanjye igihe nzaba naragiye, ariko icyo ni igice gito cy’ibyo nakoze, ikirenze ibyo nakoze nugushora mu bakizamuka ndetse no mu bakiri bato, ndashaka kuzahora nibukwa nabantu, ndashaka rero kuzamura abafite impano bakizamuka.”

Nyuma ya 2021 , Bebe Cool ari gutekereza kugura ubutaka bunini azubakaho ishuri rya muzika nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye.ug abitangaza.

Musa Ssali ukoresha izina rya Bebe Cool mu muziki, yavutse tariki 1 Nzeri 1977.Uyu muhanzi ukunze kwiyita Big Size akomoka muri Uganda usibye kwamamara nk’umuhanzi, n’umukinnyi w’ama filime, umwanditsi mwiza w’indirimbo akaba n’umuhanga mukuzitunganya.Gukora umuziki yabitangiriye muri Kenya ahagana 1997, n’umwe mubahanzi batangiranye n’inzu ifasha abahanzi yo mui Kenya yitwaga Ogopa Djs yarigenzweho muri iki gihugu mu bihe byatambutse.

Urugendo rwe rwa muzika yaje kurukomereza muri Uganda aramamara kubera ibihangano bye yegukana ibihembo bitandukanye mu muziki birimo nka HiPipo Music Awards, Pearl of Africa Music Awards n’ibindi.Kwamamare byatumye akorana n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye nka Halima Namakula, Necessary Noize n’abandi.