Print

Ibya Dream Boyz byageze ku iherezo,Platini afata izina rishya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 March 2020 Yasuwe: 3600

Mu minsi yashize nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko itsinda rya Dream Boyz ryaba riri mu marembera bitewe n’uko Platini yari yatangiye kugaragara mu bikorwa bya muzika atari kumwe na mugenzi we TMC, biza guhuhurwa nuko TMC yuriye indege yerekeza muri Amerika muri gahunda atigeze atangariza abakunzi be.

Platini uri gukoresha izina rya P, yatangaje ko abamamaza ibikorwa bya Dream Boyz baba babiretse ahubwo bakamamaza izina P kuko ari ryo ari gukoresha muri iyi minsi, ibi bihita bishyira akadomo ku isenyuka rya Dream Boyz.

P cyangwa se Platini amaze iminsi azenguruka igihugu mu bitaramo bya Tour du Rwanda, avuga ko yagowe cyane no kuba yarajyaga ku rubyiniro ari wenyine mu gihe yabaga ari kumwe na mugenzi we TMC anafata nkumuvandimwe we, icyakora ngo yatunguwe no gusanga yarakirwaga n’umubare munini w’abafana.

Avuga ku isenyuka rya Dream Boyz ndetse no kuri mugenzi we TMC yagize ati “Ntabwo aho imyaka igeze tubona viziyo kimwe buri wese afite intumbero ye gusa icyiza ni uko turi abavandimwe.”

Yavuze ko ibikorwa bya buri wese bizagaragara nubwo we ibye bizaguma muri muzika kuko uyu mwaka agiye kwibanda ku ndirimbo ze gusa.

TMC yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Aba basore bamaze imyaka 11 yose bagize itsinda Dream Boys, baje no kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’irushanwa rikomeye ryabayeho muri muzika nyarwanda ndetse bakoze Album 6 bamurikiye abakunzi babo.