Print

Uwituze Delphine wari inshuti magara ya nyakwigendera Kizito Mihigo yahishuye umurage yamusigiye

Yanditwe na: Martin Munezero 3 March 2020 Yasuwe: 12736

Mu kiganiro Delphine, inshuti ya Nyakwigendera Kizito Mihigo yagiranye na Ukwezi Tv, yavuze ko ikintu cya mbere yamusigiye ari ukubabarirana.

Yagize ati: “Yajyaga ambwira ko imbabazi ari ikimenyetso cy’urukundo, uko wakunda umuntu uko ari kose udashobora ku mubabarira urwo rukundo nta ruhari. Yajyaga ambwira ngo nushaka kumenya gutanga imbabazi uge ubabarira umuntu, ntukababarire ikosa yakoze aho bizakorohera nubabarira ikosa ejo azakora irindi wenda rikabije unanirwe kumubabarira”.

Uwituze Delphine avuga ko ubutumwa Kizito Mihigo yamuhaga bwari ubwo kubabarirana, ko umuntu agomba kubabarira undi kandi ngo kugira ngo uge kubabarira umuntu ni uko uba wabanje kumumenya, kumukunda, ibibi bye n’ibyiza bye.

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020 rwashyize ahagaragara ibyavuye mu iperereza RIB yakoreye aho Kizito Mihigo yapfiriye,aho rwashimangiye ko yapfuye yiyahuye.