Print

Umunyamakuru wa RBA ’Gerard Mbabazi’ babitse ko yapfiriye mu mpanuka yagize icyo asaba RIB

Yanditwe na: Martin Munezero 4 March 2020 Yasuwe: 13383

Umuntu watangaje urupfu rwe yabinyujije kuri Facebook aho yavuze ko yakoze impanuka yerekeza i Kamonyi aho yogonzwe n’ikamyo.

Yagize ati“RIP kuri Gerard Mbabazi wa Magic FM, ubwo yajyaga Kamonyi ikamyo iramugonze agera kwa muganga ashizemo umwuka, nta kundi ni yo si turimo.”

Nyuma yo kutabyitaho, ibi Gerard Mbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yaje kubihakana ahumuriza abanyarwanda n’abakunzi be ko akiri muzima kandi nta kibazo afite, ndetse ko RIB ikwiye gukurikirana abantu baba batanze amakuru nk’ayo.

Gerard Mbabazi yagize ati “aya makuru nari nayirengagije ariko nyuma y’uko hari abo yagizeho ingaruka mfashe umwanzuro wo kuyanyomoza… Ndiho ndi muzima… abakora ibintu nk’ibi RIB na bo ijye ibakurikirana! Murakoze.”

Uyu ni umwaka wa 12 Gerard Mbabazi ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu, yanakoze kandi mu itangazamakuru ryandika.

Comments

Uwijuru Gisele 7 March 2020

My God byari byanteye ubwoba nukuri pe kandi ndizerako atarijyewe jyenyine byakoze numutima...nukuri abantu nkaba baba batangaza amakuru atariyo bakwiye guhanwa bikabera nabandi isomo.

giselegigi2 7 March 2020

byukusenge ornel 5 March 2020

Ahubwo bakurikirane uwo muntu kuko ashobora kuba amufitiye umugambi mubi