Print

Reba abasore 5 b’ibyamamare mu Rwanda bakurura abakobwa cyane kurusha abandi[AMAFOTO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 4 March 2020 Yasuwe: 9598

Uyumunsi twagerageje kwegeranya abasore 5 b’ibyamamare mu rwanda bikurura umubare munini w’igitsina gore.

1.The ben

Uyu ni umuhanzi w’umuhanga umaze imyaka irenga 10 mumuziki w’u rwanda.ni Umusore ukorera ibikorwa bye bya muzika muri leta zunzunzubumwe z’amerika.
ijwi rye, imiterere y’umubiri we, inseko ye nibimwe mu bituma yigarurira imitima yabanyarwandakazi benshi.

2.Muneza Christophe

Yamamaye nka Christopher mumuziki akaba nawe ari umwe mubasore bafite ijwi ryiza, imiterere y’umubiri we nibimwe mubituma akundwa na bakobwa benshi mu rwanda.

3.Jay Rwanda

Uyu ni umusore wamamaye cyane mu kumurika imideli aza kugaruka mu bitangazamakuru cyane ubwo yatorwaga nka Rudasumbwa w’Africa muri 2017.ni umusore kandi ufite imiterere ikurura umubare utari muke wa bashiki bacu.

4.Ndayizeye Emmanuel (Nick Dimpoz)

Nick yamenyekanye cyane kubera gukina ama film atandukanye ndetse akaba ari n’umuhanzi mu rwanda. ni umusore ufite inseko ikurura abakobwa cyane ndetse nimiterere ye, ijwi rye biri mubituma yihundagazaho abakunzi benshi b’igitsina gore.

5.Yanick Mukunzi

Uyu ni umukinyi w’ikipe y’u rwanda Amavubi, agikina mu rwanda ni kenshi yagiye yerekwa urukundo rudasanzwe n’abakobwa aho yacaga hose! hari nabamwe amarangamutima yabo yarengaga urugero bakagwa igihumure.
kurubu uyu mukinnyi ari kuwucongera kumugabane w’iburayi mugihugu cya Sueden.

VIDEO: DORE ABASORE B’IBYAMAMARE BAKURURA ABAKOBWA KURUSHA ABANDI MU RWANDA


Comments

hitimana 4 March 2020

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi babyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo umuhungu amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga