Print

Umwana w’imfura wa Munyaneza Didier yitabye Imana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2020 Yasuwe: 5063

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza, Munyaneza yaje muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka uyu mwana we w’umuhungu ari mu bitaro ariko nyuma y’iminsi 3 ayisoje yahise apfa.

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2020,nibwo Munyaneza n’umufasha Niyomubyeyi Joselyne, bibarutse imfura yabo mu bitaro bya Kora nyuma y’amezi abiri barushinze.

Munyaneza Didier ntiyorohewe no gukina umwana we wari afite indwara ikomeye ari mu bitaro ndetse ngo yashatse kubihagarika ariko nyuma arihangana ajya mu butumwa bw’igihugu.

Uyu mwana wa Munyaneza yajyanwe mu bitaro tariki ya 19 Gashyantare 2020, aza kubisohokamo Tour du Rwanda igeze ku munsi wa 6, ariko nyuma biza kongera kuba bibi, yitaba Imana kuri uyu wa gatatu nk’uko umwe mu bari hafi y’umuryango yabibwiye ikinyamakuru FunClub.rw.

Munyaneza Didier yashyingiranywe n’umukunzi we, Niyomubyeyi Joselyne, kuwa 28 Ukuboza 2019, mu bukwe bwabereye mu Karere ka Nyabihu iwabo.


Comments

5 March 2020

Muraho umwanditsi akosore umutwe wiyi nkuru murwego rwo kunoza ururimi rw,ikinyarwanda.
ntabwo yatakaje umwana kuko sigikapu,cg ibindi bintu byatakaye ahubwo yagize ibyago, umwana we yapfuye kuko yari amaze iminsi arwaye.(yitabye lmana)