Print

Abakinnyi ba Eritrea batwaye Tour du Rwanda 2020 bakiriwe nk’ibikomangoma bageze Asmara [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2020 Yasuwe: 3101

Nyuma ya Tour du Rwanda yasojwe ku cyumweru,Kuri uyu wa 04 Werurwe 2020, ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Eritrea basesekaye i Asmara bakubutse i Kigali, bakorerwa akarasisi bari mu modoka nziza cyane ziriho ibendera ry’igihugu ndetse bambikwa n’imyitero iriho iryo bendera.

Mu mihanda banyuzemo,abaturage b’iwabo bari babategereje babakomera amashyi ari nako abandi bakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare bari babagaragiye .

Kuwa 01 Werurwe 2020 ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2020” ryatangiye tariki 23 Gashyantare 2020.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 y’amavuko yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana intera ya 4 yavaga Rusizi yerekeza i Rubavu birangira atawukuyemo,yegukana Tour du Rwanda 2020.

Mu birometero byose uko byari 889, yakoreshejeje amasaha 23, iminota 13 n’isegonda rimwe. Yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Mugisha Moise wakoresheje amasaha 23, iminota 13 n’amasegonda 55 naho ku mwanya wa 3 hasoreza Schelling Patrick wakoresheje amasaha 23, iminota 14 n’amasegonda 33.

Tesfazion Natnael yabaye umukinnyi wa 3 ukomoka muri Eritrea wegukanye Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga muri 2009 nyuma ya Teklehaimanot Daniel wayegukanye muri 2010 ndetse na Kudus Merhawi wayegukanye umwaka ushize wa 2019.