Print

Producer Holy Beat wakoreraga BadRama arafunze

Yanditwe na: Martin Munezero 9 March 2020 Yasuwe: 1147

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu musore avuga ko yafatiwe mu karere ka Kicukiro ari kumwe n’inshuti ze, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro nk’uko byanahamijwe n’Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza wemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

HolyBeat izina rye ryazamutse cyane ubwo yakoreraga ibijyanye n’umuziki muri Urban Record aho yavuye yerekeza muri The Mane muri 2019.

HolyBeat yinjiye muri Studio ya Urban Record mu mwaka wa 2018 ubwo bayifunguraga ku mugaragaro.aho yakoranye n’iyi studio imishinga itandukanye y’indirimbo ariko by’umwihariko indirimbo yamamaye cyane mu zo yakoze ni “Nta Kibazo” yari ihuriyemo abahanzi benshi ariko mu by’ukuri ari iya Urban Boys.

HolyBeat yinjiye muri The Mane abisikana na Li John wari usezerewe muri iyi sosiyete ifasha abahanzi ibarizwamo Marina, Queen Cha na Kelvin Mbanda.