Print

Umunyeshuri yibagiriwe amakayi mu rugo ababyeyi be bayamuzanira ku ishuri bakoresheje kajugujugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2020 Yasuwe: 13886

Mu mashusho yakwirakwijwe kuri Twitter,yagaragaje uyu munyeshuri wari wibagiriwe amakayi ye mu rugo, asanga ababyeyi be bari bayamuzaniye ku ndege ya kajugujugu yari ibatwaye,barayamuhereza.

Uwitwa Ituh Mokhele wakwirakwije aya mafoto yavuze ko uyu muhungu yahamagaye iwabo ababwira ko yibagiriwe mu rugo igikapu kirimo amakayi ye,barangije bayamuzanira bakoresheje iyi ndege.

Benshi mu babonye aya mashusho batangariye iki gikorwa cy’uyu muryango bavuga ko bitangaje kubona umunyeshuri wibagirwa amakayi agiye ku ishuri mu gihe abandi batangariye ubutunzi bw’umuryango w’uyu musore ukoresha kajugujugu mu gikorwa cyoroheje nk’iki.

Uwafashe amashusho nawe yari yatangaye cyane aho yumvikanye avuga ngo “Yari yibagiwe igikapu.”




Comments

BAJYANAMA 10 March 2020

Iyo haba mu Rwanda, baba bakoresheje DRONES, Ni abaswa.