Print

Sindimwo yaneguye Televiziyo y’igihugu ishyize ku ibere CNDD-FDD kurusha andi mashyaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2020 Yasuwe: 1360

Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, Sindimwo yemeje ko ibi bishobora kuzana umwuka mubi hakaba n’abinubira ibizava muri ayo matora.

Yagize ati “RTNB ntabwo idufata kimwe nabibonye tujya gutanga ibyangombwa muri CENI.Abo mu ishyaka riri ku butegetsi babicishije mu makuru biri kuba hanyuma abandi barabireka.Bakoze inkuru igaragaza imigabo n’imigambi ya CNDD FDD n’abandi barabifite ariko ntabyo bacishijeho.

Ako n’akantu katuma abantu batizerana.Hari bamwe bamaze kuvuga bati “umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi yamaze gutsinda.Kuva ari umukandida yabaye umukuru w’igihugu.Ibintu birahinduka kubera ko abantu batari ku rwego rumwe.”

Uwo munyepolitike uzaserukira ishyaka UPRONA mu matora, yaneguye kandi ingendo za buri munsi,umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD,Gen.Evariste Ndayishimiye ahoramo, agahabwa ibintu bitandukanye birimo n’ibiribwa mu ntara agendereye, n’ibikorwa byose bigahagarara.

Kuva yemejwe ku wa 26 ukwezi kwa mbere nk’uzahagararira CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye amaze kugabirwa inka zitari munsi ya 66 mu ntara 6.