Uyu mugabo wamaze gusezera ku mukino w’iteramakofe,arashaka kugura ikipe ya Newcastle iri ku isoko nyuma y’aho nyirayo Mike Ashley atangaje ko ashaka kuyigurisha.
Nkuko ikinyamakuru Dailymail cyabitangaje,uyu Floyd arashaka gufata amwe mu mafaranga yakuye mu iteramakofe akayashora mu kugura Newcastle United iri ku mwanya wa 13 muri Premier League.
Muri Mutarama uyu mwaka,umuherwe wo mu gihugu cya Saudi Arabia yavuze ko ashaka kugura iyi kipe iri mu zikunzwe mu Bwongereza ariko nyuma yisubiraho.
Floyd Mayweather azwi nk’umwe mu bakinnyi bakize kurusha abandi ku isi cyane ko mu minsi mike yaje muri bake cyane bujuje miliyari y’amadolari.
Uyu mugabo w’imyaka 43 wiyise ’Money Man’ kubera amafaranga,imodoka,indege ndetse mu bibaho byose ngo ntacyamunanira kugura uretse urupfu.