Buri muntu wese utuye kuri iy’Isi yamaze kumenya ko icyorezo cyiswe Coronavirus giteje inkeke ndetse ko cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa .
Nyuma y’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima , OMS, itangarije ko iki ari icyorezo cyugarije isi ndetse ko gishobora kugera mu bihugu byose byo ku Isi, ibihugu bitandukanye byatangiye gufata ingamba.
Perezida w’Ubufaransa , Emmanuel Macron , amaze gutangaza ko mu rwego rwo kwirinda ko abantu banduzanya, amashuri agomba kuba afunze guhera ku wa mbere bityo abanyeshuri bakaba bari murugo .
Ikindi ni uko leta yasabye abakoresha korohereza abakozi babo ku buryo abo byashobokera bajya bakorera murugo , ikindi kandi leta yiyemeje gufasha abikorera bakajya babona amafranga yo kwifashisha.