Print

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda ubufatanye mu guhashya COVID-19 Coronavirus yageze mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2020 Yasuwe: 3925

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko nubwo iki cyorezo cyageze mu Rwanda,abanyarwanda bakwiriye kumvira amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima kigahagarara.

Ubutumwa Perezida Kagame yatangaje nyuma nyuma y’uko mu Rwanda hamaze kugaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19 Coronavirus.

Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya #COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira Dr Tedros na WHO bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.

Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye #COVID19. Nkuko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.

Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa).

Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.