Print

MINEDUC yemeye kwishyura amafaranga y’ingendo zisubiza abanyeshuri iwabo kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2020 Yasuwe: 2409

Mu itangazo yashyize hanze,MINEDUC yavuze ko kuri iki cyumweru harataha abanyeshuri biga mu Majyepfo n’Umujyi wa Kigali, kuwa mbere abo mu Ntara zindi nabo batahe.

MINEDUC yahise yemeza ko yemeye kwishyura amatike y’urugendo rusubiza abanyeshuli iwabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku bitaro bya Kibagabaga,uyu akaba ari umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 08 Werurwe 2020 avuye iwabo.