Print

U Budage bwashyizeho ingamba zikomeye ku mipaka yabwo mu rwego rwo guhangana na Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 1015

Abagenzi n’amakamyo atwara ibicuruzwa azakomeza gutambuka ndetse n’abaturage b’u Budage, muri biriya bihugu bazakomeza kunyura ku mipaka basubira iwabo.

Minisitiri w’Umutekano, Horst Seehofer, yatangaje ko imipaka yafunzwe saa moya za mu gitondo ku isaha ya GMT guhera kuri uyu wa Mbere.

Izi ngamba zigamije gukumira Coronavirus no kugenzura impagarara zijyanye n’ubucuruzi mu bice byegereye imipaka. Abantu icyenda bamaze kwicwa na Coronavirus mu Budage naho abandi 4585 barayanduye.

Ibihugu bituranye n’u Budage ari byo; Pologne, Repubulika ya Czech na Denmark, byamaze gufunga imipaka yabyo cyangwa gushyiraho amabwiriza akomeye.