Print

Uganda:Abapolisi 2 n’umusivili babarashwe n’abasirikare bahita bapfa

Yanditwe na: Martin Munezero 17 March 2020 Yasuwe: 1467

The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore yarimo avanwa i Entebbe ari mu modoka, akaba ari umunyamahanga, nyuma aba bapolisi bamukurikiye baza kumuhagarika batangira kumushyiraho imbunda.

Aba bapolisi bapfuye ni Constable Ambrose Byareta, Fred Turyomunsi n’umusivili byavuzwe ko yitwa James, umwe kandi muri aba bapolisi bishwe bikaba bivugwa koyakoreraga ku Biro bikuru bya Polisi biherereye i Kampala.

Umuvugizi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cya Uganda, Maj Bilal Yusuf Katamba, yavuze ko bamenye amakuru y’aba bajura bakiri ku kibuga bahita babakurikira.

Ubwo aba bajura bitambikaga iyi modoka yari itwaye uyu mugore, aba basirikare nibwo bahise barasa aba bapolisi ndetse iperereza ryaje gufata imbunda yo mu bwoko bwa pistol muri aka gace.

Ubu bujura bwabaye mu gihe hari hashize iminsi mike, abapolisi babiri muri aka gace batawe muri yombi ubwo bakaga ruswa y’amashilingi miliyoni 250, umuyobozi w’umuturirwa uzwi nka Kooki Towers, bamushinja ko ubwo yazamuraga iyi nyubako ngo yari yarubakiyeho imibiri y’abantu babiri.

Uwo muherwe yahise abimenyesha inzego z’umutekano zita muri yombi abo bapolisi barimo bakira ruswa.