Print

Perezida Kenyatta yashyizeho umunsi wo gusengera icyorezo cya COVID-19 Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2020 Yasuwe: 667

Muri Kenya iyi ndwara imaze gufata abantu bane, gusa hari ubwoba ko n’abandi benshi bashobora kuba baranduye.

Minisiteri y’ubuzima ya Kenya ivuga ko ubu hamaze gusuzumwa abantu 100 kuva kuwa gatanu haboneka umurwayi wa mbere. Abantu 36 bari gukurikiranwa naho 71 ntayo babasanzemo.

Kenya iracyagenderanira n’ibihugu nka Amerika n’Ubwongereza aho iyi ndwara iri guca ibintu. Iki ni kimwe mu byongera impungenge z’abaturage ba Kenya.

Ibiro bya Perezida wa Kenya byasohoye itangazo rikubiyemo imbwirwaruhame ya Uhuru Kenyatta avuga ko igihugu kiri gukora ibishoboka mu kurinda ikwirakwira, ariko anasaba isengesho ryihariye.

Perezida Kenyatta yagize ati: "Twemera buri gihe ko ntacyo turi cyo nta Mana".

Bwana Kenyatta yavuze ko nubwo nk’Abanyakenya bashyizeho umuhate ariko batakwibagirwa kugana Imana.

Ati: " Nk’uko twabikoze na cyera mu bihe nk’ibi, duhindukirira Imana tukayishimira imigisha myinshi yahaye igihugu cyacu.

"Ariko tunasanga Imana tukayibwira ubwoba bwacu, amakuba yacu, tukayisaba kutuyobora no kuturinda".

Kubera ibyo,perezida Kenyatta yavuze ko kuwa gatandatu tariki 21 z’uku kwezi uba Umunsi w’Isengesho ku gihugu.

Gusa kubera amabwiriza ariho abuza guhura kw’abantu benshi, Bwana Kenyatta yasabye Abanyakenya gusengera mu ngo zabo, aho bakorera cyangwa ahandi bazaba bari.

Avuga ko ariko ko itsinda ry’abayobozi b’amadini muri Kenya rizateranira ku rugo rw’umukuru w’igihugu i Nairobi maze riyobore isengesho guhera saa sita z’amanywa.

Inkuru ya BBC


Comments

chrissy 18 March 2020

This so nice I wish every state should do this!


chrissy 18 March 2020

This so nice I wish every state should do this!


chrissy 18 March 2020

This so nice I wish every state should do this!


munyemana 18 March 2020

Ni byiza gusenga Imana.Ariko bible yerekana ko Imana itumva abantu bose basenga.Ikihutirwa nuko abantu batuye isi bahinduka,bagashaka Imana bashyizeho umwete,bakareka ibyaha.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha.Tugomba kwibuka ko kwibera mu byisi gusa ntushake Imana,nabyo ibifata nk’icyaha gikomeye.Nibyo byarimbuje abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa.Ikindi gituma Imana itumva amasengesho y’abantu benshi,nkuko Matayo 15:9 havuga,ni ugusenga mu buryo bunyuranye n’ibyo bible ivuga.Urugero ni ugusenga Ubutatu nyamara Bible ivuga ko Imana ari imwe gusa,SE wa Yesu.Cyangwa kurya amafaranga y’abayoboke bawe mu rwego rw’idini.Kubera ko Yesu yasize adusabye gukorera Imana ku buntu,nkuko Matayo 10:8 havuga.