Print

Kigali:Irakoze Kennedy yafashwe yibye igikoresho cy’ubahwa cyane cyifashishwa n’abasaseridoti muri Kiliziya Gatolika

Yanditwe na: Martin Munezero 18 March 2020 Yasuwe: 7641

Uyu musore yafashwe n’abashinzwe umutekano kuri uyu wa 15, Werurwe, 2020.

Uwageze aho ibi byabereye yavuze ko ngo uwafashwe yari yakibye muri Kiliziya nto(Chapelle) yitiriwe Mutagatifu Vincent Palotti iri mu mudugudu wa Marembo II, Akagari ka Kanserege, umurenge wa Gikondo muri Kicukiro.

Kiriya gikoresho amakuru avuga ko gifite agaciro ka 650 000Frw.Hari hashize hafi ukwezi kiriya gikoresho cyarabuze kuko ngo cyabuze guhera taliki 22, Gashyantare, 2020.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko koko bakiriye uriya musore witwa Kennedy akurikiranyweho icyaha cyo kwiba. Ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB i Gikondo.

Ati: “RIB uyu munsi yafashe uwitwa Irakoze Kennedy ukekwaho icyaha cyo kwiba afungiye kuri station ya Gikondo.”

Avuga ko kiriya gikoresho gisanzwe gikoreshwa muri Kiliziya cyasubijwe ba nyiracyo.

Ostensoir: Igikoresho cyubahwa cyane…

Ostensoir( Mu Gifaransa) cyangwa Monstrance( Mu Cyongereza) ni igikoresho kifashishwa n’Umusaseridoti muri Kiliziya Gatulika cyangwa mu Bangilikani iyo ari kwereka Abakirisitu umubiri wa Kristu ari wo ugaragarira muri Ukarisitiya.

Ijambo Monstance rikomoka ku Kilatini Monstrare n’aho ijambo Ostansoir rigakomoka ku Kilatini Ostensorium biva ku nshinga Ostendere.