Print

Kim Jong Un yahaye gasopo abaturage be ko uzivana mu kato azahanishwa itegeko rya gisirikare

Yanditwe na: Martin Munezero 20 March 2020 Yasuwe: 2847

Ibi Kim Jong Un yabitangaje nyuma y’inyongwa ry’umwe mu bayobozi bo muri iki gihugu wari mu bashinzwe ubucuruzi, ubwo yari avuye mu Bushinwa agashyirwa mu kato yarangiza akakavamo agiye mu baturage. Akimara kwica iri tegeko, yahise atabwa muri yombi, abasirikare bahita bamurasa arapfa.

Guhera icyo gihe nibwo Perezida Kim Jong yahise atangaza ayo magambo yihaniza abanya Koreya ya Ruguru, aho yagize ati:“Umuntu wese uzava mu kato atabiherewe uburenganzira, tuzifashisha itegeko rya gisirikare.”

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko muri iki gihugu badatangaza imibare ku bantu banduye icyorezo cya Coronavirus cyangwa abishwe nacyo, benshi bakaba bakeka ko ingabo z’iki gihugu zaba zirasa abarwayi bagaragayeho Coronavirus kugira ngo batanduza abandi.

Impamvu ishingirwaho mu kuvuga ko iki gihugu gishobora kuba cyugarijwe n’iki cyorezo ni uko hari gufatwa ingamba zitandukanye zo kukirwanya ndetse hari na gahunda yo kubaka ibitaro byihariye by’abarwayi ba Coronavirus. Ikindi ni uko Koreya y’Epfo nk’igihugu bituranye kiri mu bifite abarwayi benshi b’iki cyorezo ku Isi.