Print

Ubutaliyani:Abantu 627 bahitanywe n’icyorezo cya covid-19 ku munsi umwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2020 Yasuwe: 3853

Nubwo Ubushinwa aribwo bwatangiriyemo iki cyorezo,ntibwigeze bugira umubare munini w’abahitanywe nacyo ku munsi umwe nk’uyu wo mu Butaliyani.

Mu masaha 24 gusa,abantu 627 bapfuye mu Butaliyani bahita buzuza umubare w’abantu 4,032 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko impamvu ikomeye Coronavirus yageze mu Butaliyani igasya itanzitse ari uko iki gihugu gifite umubare munini w’abasaza kandi ngo iyo ibagezemo ntiborohera.

Uyu mubare uteye ubwoba wahise utuma Leta noneho ibuza abantu gukora siporo zoroheje nko kwirukanka,gutwara amagare ndetse n’aho imodoka zihagarara harafungwa.

Ubutaliyani bwamaze guca ku bushinwa ku mubare munini w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ndetse ku munsi w’ejo abantu bashya 5,986 banduye iki cyorezo kiri kumara abantu.


Comments

niyonteze Martin 23 March 2020

Imana nitabare


imana itabare abataliyani 21 March 2020

Imana itabare abataliyani