Print

Musanze: Polisi yataye muri yombi abantu 29 bafashwe bari gusengera kwa Pasiteri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2020 Yasuwe: 4717

Abo Polisi yafashe ni Gatunguru, umuhungu we witwa Musabyimana n’undi mugore witwa Belia basanzwe ari Abadivantiste b’umunsi wa 7.Bafatiwe mu murenge wa Gataraga,mu karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abantu bafashwe bose hamwe bari 29.

CIP Rugigana yibukije abaturage kutirengagiza nkana amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ngo bajye gusengera hamwe kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Ubutumwa ntanga ni uko nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabujije abantu guhurira ahantu ari benshi nko mu nsengero, mu butayu, mu byumba by’amasengesho n’ahandi, bagombye kubikurikiza.”

Avuga ko abazabirengaho Polisi izabafata kandi asaba inzego z’ibanze gukomeza gukorana na Polisi kugira ngo ibyemezo bya Minisiteri y’ubuzima n’iy’ubutegetsi bw’igihugu byubahirizwe.


Comments

IRAKOZE Ame Jovestin 23 March 2020

Abobabtu bahanwe peee
Gute x batumva amabwiriza