Print

Diamond n’abakozi be bose bo muri Wasafi bashyizwe mu kato

Yanditwe na: Martin Munezero 21 March 2020 Yasuwe: 2920

Amakuru mashya yageze hanze, abinyujije ku nkuru ye ya Insta-Chibu Dangote, yatangaje ko bazaba bari mu bwigunge mu gihe bagitegereje ibisubizo byabo, bashingiye ku kuba bari kumwe n’umuyobozi wipimishije bagasanga yaranduye, ubwo bari mu ruzinduko rwabo ruheruka muri Danimarike, Ubufaransa na Busuwisi.

Abari mu kato barimo; Diamond, umufotozi we Lukamba, ababyinnyi be bane, umuyobozi wa Rayvanny Don Fumbe, Umuyobozi Kenny, Producer Lizer, Abagize itsinda ry’abacuranzi n’abandi.

Aka kato k’abakozi ba WCB kaje nyuma y’amasaha make Sallam SK yipimishije bikemezwa ko yanduye icyorezo cya COVID-19.

Amakuru mashya yatanzwe na guverinoma avuga ku bwandu bwa Sallam SK yagiraga ati:“Umusore w’imyaka 40 wagiye mu Busuwisi, Danemarke, Ubufaransa hagati ya 05 Werurwe 2020 kugeza ku ya 13 Werurwe 2020 akaza gusubira mu gihugu ku ya 14 Werurwe 2020”.