Print

Nyarugenge: Hafashwe abandi bantu bari gusengera mu cyumba cy’amasengesho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2020 Yasuwe: 5464

Nkuko akarere ka Nyarugenge kabitangaje kuri Twitter,aba baturage bafashwe bari gusengera mu cyumba bahita bahita batabwa muri yombi.

Akarere kagize kati “Kubahiriza ibisabwa n’Ubuyobozi bw’Igihugu nibyo bidufasha gutsinda iki cyorezo, kuko kwirinda biruta kwivuza.Turasaba abaturage b’Akarere kumva amabwiriza yatanzwe na minisitiri w’Intebe bagakurikiza inama zubwirinzi za Minisiteri y’Ubuzima. Nkaba baturage bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho.”

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda,Minisitiri w’Intebe n’inzego z’ubuzima bashyizeho ingamba zo kwirinda ko cyakwirakwira zirimo guhagarika gusuhuzanya,kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi,gusiga metero imwe hagati yawe na mugenzi wawe,n’izindi.

Kugeza uyu munsi,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abagera kuri 17 aribo bamaze kwandura Coronavirus ndetse isaba abanyarwanda kwitwararika kugira ngo idakwirakwira.

Ku munsi w’ejo nabwo,Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 29 i Musanze hanyuma mu karere ka Gakenke hafatwa abandi 39 basengeraga mu ishyamba.


Comments

mercy 23 March 2020

Nukuli bababarirwe Bari gusengera igihugu, gusa basengere no mungo zabo Imana irabumva,kdibubahiriza amategeko igihugu cyashyizeho mugukumira iki cyorezo


mercy 23 March 2020

Nukuli bababarirwe Bari gusengera igihugu, gusa basengere no mungo zabo Imana irabumva,kdibubahiriza amategeko igihugu cyashyizeho mugukumira iki cyorezo