Print

Iran yanze inkunga ya USA yo kuyifasha kurwanya Coronavirus kubera ko ikeka ko bashaka kuyongerera ubukana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2020 Yasuwe: 1555

Kuri iki Cyumweru,Ali Khamenei yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyakira imfashanyo iyo ari yo yose yo kurwanya icyorezo cya Corona/COVID19 ivuye mu gihugu cy’abanzi, Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Khamenei avuga ko atakwizera Amerika kuko ngo ishobora kwinjiza mu gihugu cye umuti wo kongera uburakari bw’iyi virus ya Coronavirus abantu bagashira ibeshya ko ije gutabara.

Iran ni kimwe mu bihugu byakozweko cyane na Coronavirus kimwe n’Ubutaliyani, Espagne n’Ubushinwa.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, wafatiye ibihano Irani, kuwa 29 Gashyantare 2020 yatangaje ko Amerika yiteguye gufasha Irani kurwanya Coronavirus mu gihe abategetsi b’iki gihugu bazandika babisaba.


Comments

sezikeye 23 March 2020

Birababaje kubona IRAN ivuga ko Umuyobozi wayo (Ayatollah) ayoborwa n’Imana,nyamara agakora ibyo Imana itubuza.Nta muntu wumvira Imana urwana,uhangana cyangwa ngo yangane.Nyamara ibyo byose uko ari bitatu,IRAN irabikora.Idini nyakuri hamwe n’abarigize,ubabwirwa nuko bumvira Imana,bagakundana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 13,umurongo wa 35.Nkuko Yesu yabidusabye,tugomba “gukunda abanzi bacu”.Yababujije kurwana mu ntambara zibera muli iyi si,ndetse avuga ko abarwana bose mu ntambara bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Yesu yerekanye ko nubwo hari amadini menshi asenga,Imana yemera idini imwe gusa yumvira Imana,igizwe n’Abakristu nyakuri.Yakoresheje ijambo INZIRA ashaka kuvuga amadini.Byisomere muli Matayo 7,imirongo ya 13 na 14.