Print

Umuhanzi yiyahuriye mu rusengero kubera ko umuryango we wanze ko ashaka umugore wa kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2020 Yasuwe: 4266

Uyu mugabo w’imyaka 20 wari utuye mu ntara ya Suna y’Iburasirazuba,yiyahuye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’aho umuryango we wanze icyifuzo cye cyo gushaka umugore wa kabiri.

Umuvugizi w’umuryango uyu Matinde akomokamo witwa Lawrence Oluru, yabwiye abanyamakuru ko Matinde wari umuhanzi ukizamuka yiyahuriye mu rusengero nyuma y’aho umuryango we wanze ko ashyingiranwa n’umugore wa kabiri bahuriye I Nairobi.

Oluru yagize ati “Yavuye mu rugo arakaye cyane kuwa Kane nyuma y’aho umuryango wose wamubwiye ko atagomba kuzana uwo mugore mu rugo.

Umuryango wamubwiye ko akiri muto cyane ku buryo yatunga abagore babiri,biramurakaza.Umurambo we bawusanze mu rusengero rwo hafi yo mu rugo.”

Umuryango we wategereje ko uyu mugabo utaha uraheba,birangira basanze umurambo we mu rusengero umanitse.

Mbere y’uko Matinde ajya kwimanika mu rusengero,yashatse kwiyahurira mu rugo,umuryango we uramubuza.Polisi iri mu ikomeje iperereza.