Print

#Covid-19:Umuhungu wa Perezida Museveni ntiyashimishijwe n’ibyo ikinyamakuru cya Leta ya Uganda cyatangaje bishimagiza u Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 23 March 2020 Yasuwe: 4347

Mu nkuru yakozwe n’iki kinyamakuru The New Vision ivuga ku ngamba Uganda yafashe nko guhagarika ingendo imbere mu gihugu, iziva n’izijya hanze, umwanzuro iki gihugu cyafashe nyuma gato y’aho u Rwanda rwari rwamaze kuzifata nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente ryo ku wa 21 Werurwe 2020.

Nyuma yiyo nkuru, iki kinyamakuru The New Vision cyanditse kuri Twitter yacyo @newvisionwire kigira kiti:“Ku cyumweru, u Rwanda rwahagaritse ibikorwa bitandukanye, rushyiraho ingamba zikomeye zo gukumira Coronavirus muri Afurika, aho icyorezo cyiyongera byihuse kandi ibitaro bidafite ibikoresho bihagije byo guhangana na cyo.”

ILt. Gen. Muhoozi Kainerugaba akimara kubona ubu butumwa, yasubije New Vision akoresheje Twitter, abaza impamvu y’iryo shimagiza ati:“Ariko ubundi ni nde nyir’iyi New Vision? Ese ni iya Leta cyangwa? Ni gute bagerageza gushimagiza ikindi gihugu mbere y’icyacu gikomeye cya Uganda?”

Uyu musirikare akomeza avuga ko Uganda ari igihugu gikomeye muri Afurika, undi wese atakabaye agereranya n’ikindi. Gen. Kainerugaba yumvikana kenshi cyane kuri Twitter avuga ko Uganda ari igihangange. Agaruka kenshi ku bushobozi mu by’intambara aho yemera ko uwahirahira agaba igitero ku gihugu cye yaba umuyonga.

Ubutumwa bwa Gen. Muhoozi ntibwakiriwe neza na bamwe mu banyamakuru bamukurikira kuri Tweeter, bumva ko ashatse kubarwanya, ariko ntiyatinze kubiseguraho abasaba imbabazi ababwira ko ataribyo yashatse kuvuga, ati:

“Uyu munsi, inshuti zanjye magara mubitangazamakuru barandakariye kuri tweet y’ejo. Mbere ya byose, ntabwo nashakaga kugaba igitero kuri @newvisionwire. Niba mwaranyumvise nabi, mumbabarire. Ariko nyamuneka ntukarakaze Abagande bakunda igihugu. Uganda izahora ari iya.1 !!”