Print

Cameroon: Abaturage bakomeje guhohotera abanyamahanga babashinja kubazanira Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2020 Yasuwe: 3259

Ubutegetsi bwo muri Kameruni burasaba abaturage b’icyo gihugu guhagarika Guhohotera abanyamahanga cyangwa abenegihugu baturutse hanze babashinja kuba ba nyirabayazana b’icyorezo cya Covid-19.

Ihohoterwa ku banyamahanga muri Kameruni ryatangiye mu cyumweru gishize ubwo abagenzi 198 bazaga mu ndege y’ikompanyi ya Air France bageze mu gihugu bategekwa kuguma mu kato iminsi 15 ariko nyuma baza gotoroka baritahira.

Kuva icyo gihe bamwe muri abo batangiye gushinjwa kuba bagendana Virusi ya Corona no kuyanduza abandi.

Mu murwa mukuru Yaounde, abanyamahanga barimo abazungu n’Abashinwa barahohoterwa umusubizo kuva mu cyumweru gishize.

Ambasade y’Amerika iri i Yaounde iravuga ko ibitutsi, amagambo mabi abantu bandikirana kuri interineti, guterana amabuye, no guhondagura imodoka z’abibasiwe byiyongereye kuva mu cyumweru gishize.

Ministiri w’ubuzima wa Kameruni Manaouda Malachie yasabye rubanda guhosha izo mvururu. Avuga ko abantu bavuye mu Bushinwa, Ubulayi n’Amerika badakwiriye kwibasirwa ahubwo ko rubanda rukwiriye kubahiriza abamwiriza yo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona.

Inkuru ya IJWI RY’AMERIKA


Comments

kayeva 24 March 2020

Murabeshya rwose, mudigeho


24 March 2020

Murabeshya rwose, mudigeho