Print

Mozambike: Habonetse ikamyo irimo imirambo 64 y’abimukira bikekwa ko ari abanya Ethiopia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2020 Yasuwe: 10052

Birakekwa ko aba bantu bapfiriye muri iki gikamyo ari abanya Ethiopia bishwe no kubura umwuka bamwe bagatangira kuboreramo nyuma yo kuva iwabo bashaka kwimuka.

Ubwo hakorwaga ubugenzuzi,hasanzwe mo abantu 14 bari bagihumeka umwuka w’abazima,abandi 64 barapfuye.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka bahagaritse iyi kamyo igeze mu mujyi wa Moatize, mu Ntara ya Tete muri iki gihugu,babona irimo imirambo, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyi ntara witwa Carla Mosse.

Carla Mosse yavuze ko bahise batangira iperereza ry’impamvu yatumye aba bantu bapfira muri iki gikamyo,baza gusanga bishwe no kubura umwuka bitewe n’uko iyi kontineri yari ifunze.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iyi ntara ya Tete,Amélia Direito,yavuze ko ubwo bahagarikaga iyi kamyo umushoferi wayo yabanje kwanga guhagarara.

Yavuze ko bagenzi be bumvise urusaku muri iyi kamyo bakeka ko harimo abimukira cyane ko aba bantu 14 bari bakiri bazima bahondaguraga igikontineri bari barimo kugira ngo batabarwe.