Aba barwayi ba COVID-19 bagaragaye uyu munsi,barimo 2 baturutse I Dubai,umwe waturutse I Bruxelles mu Bubiligi ndetse n’umwe wahuye n’uwanduye iki cyorezo mu Rwanda aramwanduza.
Ku munsi w’ejo nibwo habonetse umubare munini w’abanduye COVID -19 kuva yagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020,kuko habonetse abantu 17 biyongereye kuri 19 bari babonetse mu minsi yari yabanje.
MINISANTE iratangaza ko abarwayi bose uko ari 40 bari kwitabwaho kandi bameze neza ndetse ngo abambere bashobora gusezererwa mu minsi iri imbere.
MINISANTE irasaba kandi Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakaraba intoki no guhama mu rugo mu rwego rwo kwirinda no gukwirakwiza iyi ndwara.
Muzajye muturebera ko nt’abanyarwanda bakura mutundi turere bayanduye batari abari mukato gusa.
Byajya bidufasha kumenya nuburyo abatuye hirya no hino mu gihugu tubyitwaramo .
Murakoze Ku kazi keza muba mwakoze
Imana niture ngere kuko irihejuru yabyose idukize icyorezo