Print

Kamonyi: Ingona yishe umugabo warimo kuroba ku mugezi wa Nyabarongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2020 Yasuwe: 3822

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye Ukwezi dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari ukuri ndetse ko uwariwe n’ingona ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, wari uri mu gishanga ku nkombe y’uruzi rwa Nyabarongo.

Meya Kayitesi Alice avuga ko amakuru bahawe n’abaturage ari uko bishoboka ko uwo mugabo yari agiye kuroba, kuko ngo n’ubusanzwe iyo umugezi wa Nyabarongo wuzuye ukamena hari abaturage bajya kuroba amafi muri icyo gishanga.

Uyu muyobozi ariko avuga ko ubwo burobyi butemewe ndetse ko n’ibikoresho baba bakoresha bitemewe, agasaba abaturage kurushaho kwitwararika cyane ko aho uwo muturage yaririwe n’ingona atari ubwa mbere kuko hari n’undi ingona yahiciye.

Meya Kayitesi Alice avuga ko muri iki gihe abaturage basabwe kuguma mu rugo birinda icyorezo cya Coronavirus, bari bakwiye kubyubahiriza wenda bakava mu rugo bajya mu bikorwa bidatuma bahura n’abandi cyane nko kwita ku matungo yabo n’ubuhinzi bwo hafi y’ingo zabo. Avuga ko buri wese akwiye kumva ko ibyo asabwa ari ku nyungu z’ubuzima bwe n’ubw’abandi baturage muri rusange.


Comments

sezikeye 25 March 2020

INGONA zica abantu bagera kuli 2000 buri mwaka.Naho INZOKA zikica abagera kuli 50 000 mu bantu bagera kuli miliyoni 6 zirya buri mwaka.Ariko agakoko kica abantu benshi mu mwaka,ni UMUBU utera Malaria.Mu bantu 500 millions uruma buri mwaka bakarwara Malaria,hafi 1 million barapfa buri mwaka.
Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,inyamaswa zose zizaba mu mahoro n’abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Iyo si izaba Paradizo,izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku Munsi w’Imperuka Imana izakura mu isi abantu babi bose batumvira Imana.Byisomere muli Imigani 2:21,22.