Print

Uganda: Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu 3 gusa kubera Coronavirus [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2020 Yasuwe: 6245

Aba bombi banze gukomeza gutegereza ko iki cyorezo gihagarara niko kwiyemeza kujya gusezerana bari kumwe n’abaherekeza 2 na padiri gusa.

Uyu mugore Dr.Joy Semambo n’umugabo we Jimmy bakoze ubu bukwe bwabo kuwa 21 Werurwe 2020 ndetse nyuma yo gusezerana ntabwo bigeze bajya kwakira abatumirwa ahubwo bahise bataha nkuko amategeko ya Leta abitaganya muri iki gihe Coronavirus imeze nabi.

Joy Semambo n’umugabo we bifuzaga kubana cyane ariyo mpamvu biyemeje gukora ubu bukwe bonyine n’ababahagarariye 2 na padiri banga gutegereza igihe COVID-19 izarangirira.

Aba bageni n’ababaherekeje bagaragaye bishimye nubwo batagize amahirwe yo gutumira inshuti n’abavandimwe kugira ngo bishimane kuri uyu munsi uteye ubwuzu.

Uyu mugabo n’umugore basezeraniye mu rusengero rwa Kampala Evangelical Free Church aho bari kumwe gusa na pasiteri n’ababagaragiye 2 [Parrain na Marraine].

Museveni yavuze ko ubukwe bwose buhagaritswe mu minsi 32 iri imbere uretse abazemera gukora ubutarengeje abantu 10 kandi nabo bakubahiriza amabwiriza yo kudakwirakwiza Coronavirus.



Comments

0778488142 24 May 2020

Ubwo bukwe nibwo bugezweho ibihe tulimo nawe ulaybumva ni noheli buwama uganda abageni babelewe idi nziza