Print

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 50...Habonetse abantu 9 kuri uyu wa Kane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2020 Yasuwe: 2313

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2020,Minisiteri yabonye abandi bantu 9 banduye Coronavirus barimo 5 bageze mu Rwanda baturutse I Dubai.

Abandi babonetse barimo uwaturutse muri USA ndetse n’undi waturuse mu gihugu cy’Ubuholandi.Hari n’abandi 2 bahuye n’uwanduye bahita bashyirwa mu kato none basanganywe iki cyorezo.

Minisiteri y’ubuzima ikomeje gusaba abanyarwanda kwitwararika bakaguma mu rugo,bakirinda gukora ingendo zidakwiriye,bagakaraba intoki ,n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Daniel Ngamije yabwiye RBA ko kugeza ubu babarura abantu barenga 1000 bahuye n’abanduye iki cyorezo, aho bamaze gukurikirana abarenga 900.

Minisitiri Ngamije avuga ko aho abarwayi barwariye ntawurembye ndetse bakaba bari kwitabwaho neza. Avuga ko buri murwayi afite icyumba cye cyiza, agaburirwa neza.


Comments

Emmanuel 27 March 2020

Benshi twibwiraga ko ntamunyamahanga ukiza mu Rwanda kubera ingendo z’indege zahagaritswe.