Kuva ku cyumweru muri Uganda hatangazwa umuntu wa mbere ufite iyi virus, imibare y’abayifite imaze kuba 18.
Bwana Museveni yavuze ko abantu 197 biganjemo abavuye i Dubai basuzumwe ejo kuwa kane hakabonekamo bane (4) bafite iyi ndwara.
Kimwe no mu Rwanda, benshi mu banduye iyi virus muri Uganda bavuye i Dubai.
Ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kampala no mu gihugu byahagaze kubera ihagarikwa ryo gutwara abantu muri rusange rigomba kumara iminsi 14 mu gihugu hose.