Print

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 54

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2020 Yasuwe: 1284

Aba bantu 4 bagaragaye uyu munsi barimo umwe waturutse I Dubai,undi waturutse muri US hanyuma n’abandi 2 bahuye n’abanduye hanyuma bahita bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gusaba abanyarwanda kuguma mu ngo zabo,kurushaho gukaraba intoki,kwirinda guhurira hamwe no guhamagara nimero itishyurwa 114 igihe ugize inkorora,umuriro mwinshi.

Minisante kandi yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurengera ubuzima bwabo, ntihagire n’umwe utekereza ko ari amananiza no gukabya leta yashyizeho.

Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kwandura COVID -19 basaga 577 500, abagera ku 26 447 bahitanywe na cyo mu gihe 130 665 bagikize.