Print

CNLG yatangaje impinduka mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2020 Yasuwe: 1907

Mu kiganiro cyihariye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagiranye n’IGIHE dukesha iyi nkuru,yasobanuye birambuye uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuroya 26 bizakorwa muri ibi bihe bidasanzwe.

Yagize ati “ Icya mbere nababwira nuko igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeyeho, niyo mpamvu Kwibuka 26 bizakorwa ariko abanyarwanda bazibuka hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya icyorezo kitwugarije.

Abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo Kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure. Hari ibikorwa byahagaritswe kubera ibihe bidasanzwe turimo. Nta biganiro bizatangwa mu midugudu no mu bigo bya Leta n’abikorera nkuko byari bisanzwe.

Urugendo rwo Kwibuka ruba tariki 7 Mata buri mwaka ntiruzaba kimwe n’umugoroba wo kwibuka wakorwaga tariki ya 7 Mata n’ahandi hose wakorwaga ku yandi matariki. Kwibukira ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu nkuko byari bisanzwe bikorwa mu gihe gisanzwe cyo kwibuka birahagaritswe kugeza igihe cyose amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya coronavirus atarahinduka.

Igihe habaye ikibazo cy’ihungabana abantu bari mu ngo, hazakoreshwa kwiyambaza umujyanama w’Ubuzima cyangwa guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa kuri numero 114.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yavuze ko uyu mwaka batekereje guha umwanya wihariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose ku isi hakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo bahumurizanye, bakomezanye, baganire ndetse n’abandi banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bashobore kubaba hafi no kubatera imbaraga muri ibi bihe bazaba badashobora guhura ngo bafatanye kwibuka.

Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo kwibuka bisanzwe bibera ahantu hatandukanye mu gihugu n’ahiciwe abatutsi muri Jenoside bitazahabera. Abantu bazibukira mu ngo zabo gusa iki cyorezo gihagaze,hakorwa gahunda zo kwibuka hirya no hino mu turere mu minsi 100 yo kwibuka.