Print

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 70…kuri iki cyumweru habonetse 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2020 Yasuwe: 2406

Abantu bagaragaye uyu munsi barimo abantu 6 bageze mu Rwanda baturutse I Dubai bahita bashyirwa mu kato,abantu 2 baturutse muri Afurika y’Epfo,Umuntu umwe waturutse muri Nigeria,n’undi umwe wageze mu Rwanda avuye mu ngendo zo muri Afurikay’Iburasirazuba.

MINISANTE yongeye gutangaza ko abarwayi bose bari kwitabwaho mu bitaro byabugenewe kandi bameze neza.

Kugeza ubu abarwayi ng nta bimenyetso bagaragaza aho mu cyumweru gitaha abambere bazatangira gutaha.

MINISANTE yongeye gusaba abanyarwanda kwitwararika bagakurikiza ingamba zose zafashwe zirimo kuguma mu rugo,kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukaraba intoki kenshi, kubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo no guhamagara nimer 114 igihe umuntu yibonyeho ibimenyetso bya Coronavirus nk’inkorora,umuriro,guhumeka bigoranye.