Print

Umubyeyi wa Nasson yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 30 March 2020 Yasuwe: 2918

Jumaine Athanase, se wa Naason, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira 29 Werurwe 2020, akaba yaguye mu rugo iwe aho yari atuye mu murenge wa Kimisagara, ahitwa Kamuhoza mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Uyu mubyeyi akaba yari amaze imyaka 17 abana n’ubumuga bw’ingingo (Paralysis), akaba asize umugore n’abana 8 barimo na Nshimiyimana Naason, akaba atabarutse yari afite imyaka 67 y’amavuko.

Kuba Naason yarabaye umuhanzi ntibyapfuye kuza gusa, abikomora kuri se Jumaine Athanase kuko na we yari umunyamuziki, aho yacuranze mu ma orchestre atandukanye harimo na Orchestre Les Phelos. Imana imuhe iruhuko ridashira.


Comments

30 March 2020

Uwo mubyeyi Imana imwakire kdi twihanganishije abasigaye.