Print

Manchester United yiyemeje gushora miliyoni 135 z’amapawundi ku mukinnyi yifuza gusimbuza Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2020 Yasuwe: 3702

Ikipe ya United irifuza kurekura Paul Pogba usigaye wibera mu mvune igihe kinini ikamusimbuza uyu munya Espagne ufite ubuhanga budasanzwe kugira ngo aze gufatanya na Bruno Fernandes baheruka kugura.

Nta mukinnyi n’umwe United iragura miliyoni 135 nk’izo ishaka gutanga kuri uyu Saul Niguez wifuzwa n’amakipe menshi.Izi miliyoni nizo ziri mu masezerano ye ko zigomba gutangwa n’ikipe yose yamwifuza.

Umutoza wa United, Ole Gunnar Solskjaer,yohereje ikipe y’abarambagiza abakinnyi ijya kuneka Saul mu mukino aheruka gufashamo Atletico Madrid gusezerera Liverpool muri 1/16 cya UEFA Champions League.

Real Madrid bivugwa ko yifuza Paul Pogba kuri miliyoni 100 z’amapawundi ariyo mpamvu United yiteguye kuyemera hanyuma ikongeraho izindi 35 ikabona uyu musore.

Mu mwaka wa 2017 nibwo Saul yasinyiye Atletico Madrid amasezerano mashya azamugeza mu mwaka wa 2026.Amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 37 amaze gukina mu marushanwa yose ariko akazi aba yakoze hagati mu kibuga niko kamuha ijambo rikomeye.