Print

Imbwa iri kugemurira ibyokurya abaturanyi bayo kugira ngo batava mu rugo bakandura Coronavirus [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 7277

Uwitwa Karen Evelth n’umuturanyi we Renee Hellman barwaye indwara zidakira ndetse basabwe kuguma mu rugo burundu kubera ko iki cyorezo iyo gihuye n’umuntu ufite indwara zidakira gihita kimuhuhura.

Uyu Karen akimara kubona ko ubuzima butazaborohera,yahisemo gutoza iyi mbwa ye kujya igaburira uyu muturnyi we Renee waheze mu rugo.

Iyi mbwa buri gitondo ikora urugendo rugufi muri Colorado,US, ijyana ibiryo mu rugo rwa Renee wagumye mu rugo kubera COVID 19.

Iyi mbwa ihabwa akantu karimo ibyo kurya ikagafata mu kanwa yarangiza ikakageza kwa Renee ikongera kugaruka.

Iyi mbwa imaze ibyumweru bike itanga ubu bufasha ndetse ngo izakomeza kugeza igihe iki cyorezo kizagabanyiriza ubukana.

Renee yavuze ko Karen ari umuturanyi mwiza uhora witeguye kumwitaho ndetse yishimira kubona iyi mbwa yitwa Sunny buri gitondo imuzaniye icyo kurya.



Comments

Cyprien. B 31 March 2020

Iryotungo riranezereje cyaneee! Burya abantubadakoreyana , amatungo yayikorera. Ndabishyimye pe!