Print

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda babaye 75…Habonetse 5 kuri uyu wa Kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 2330

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo hatagaragaye umurwayi n’umwe w’icyorezo cya COVID 19 kuri uyu wa kabiri habonetse abantu 5 banduye barimo bane baturutse Dubai n’undi umwe wo mu Rwanda watahuwe ko yahuye n’uwanduye iki cyorezo ahita ashyirwa mu kato.

MINISANTE yavuze ko aba barwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe ndetse bamwe muri bo bari koroherwa.Benshi ngo nta bimenyetso by’iyi ndwara bagaragaza.

MINISANTE yongeye gusaba abanyarwanda kwitwararika bagakurikiza ingamba zose zafashwe zirimo kuguma mu rugo,kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukaraba intoki kenshi, kubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo no guhamagara nimer 114 igihe umuntu yibonyeho ibimenyetso bya Coronavirus nk’inkorora,umuriro,guhumeka bigoranye.