Print

Kicukiro: Abantu babiri basanzwe mu nzu bapfuye nyuma yo gusangira ku Cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2020 Yasuwe: 16082

Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa kabiri ko aba bantu babiri barimo umugore w’umunyarwandakazi hamwe n’ uyu musore w’impunzi uturuka mu Burundi, basanzwe mu nzu bakodeshaga bapfuye.

Abaturanyi babo bavuga ko aba bombi bari basangiye inzoga ku cyumweru barangije bataha ari bazima ariyo mpamvu bo n’abayobozi b’inzego zibanze bakeka ko bombi baba bahawe uburozi.

Uwo mugore yabonetse yapfuye mu ijoro ryo ku wa mbere, mu gihe umusore w’Umurundi we yagaragaye kuri uyu wa kabiri nkuko amakuru dukesha ijwi ry’Amerika abitangaza.

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye ubwo abaturanyi be bagize amakenga kuko bari bamaze iminsi 2 adasohoka, niko kumena umuryango basanga umurambo we mu nzu. Bahise bahamagara inzego z’umutekano.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje ayo makuru rutangaza ko rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe abo bantu.

Uyobora komite y’impunzi muri Kigali, yihanangirije impunzi kutongera gusohoka rwihishwa muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye abantu kuguma mu ngo zabo mu kwirinda coronavirus.


Comments

Agacace 3 April 2020

Uburozi Koko pe mu mugi was Kigali?Ubundi amarozi yavugwaga mu giturage mu cyaro,ariko ubu bwo ni kuraho ,ni intaraza.Birababaje noneho mu mugi ni ukujya kunywa wigengesereye uziko ushobora no kwisanga unyoye ikirozi.


sano jean Bosco 3 April 2020

Mugerageze gutangaza amakuru mwageze aho byabereye ,mutubwire impamo mwanayasesenguye neza apana kwandika ibyo mutazi,