Print

Vladimir Putin yakoze mu ntoki umukuru w’Abadogiteri wasanganywe Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 2 April 2020 Yasuwe: 9185

Izi mbaraga zose zakoreshejwe mu kumurinda zaje kugaragara ko zishobora kuba zarabaye impfabusa, nyuma yaho bigaragariye ko Dr Denis Protsenko, umukuru w’abadogiteri uheruka guhura na Perezida Vladimir Putin mu bitaro mu cyumweru gishize ndetse bagahana ibiganza, arwaye coronavirus (Covid-19).

Imwe mu ma televiziyo akorera mu Burusiya yafashe amashusho agaragaza Dr Denis Protsenko na Perezida Vladimir Putin, ubwo uyu mukuru w’igihugu Vladmir Putin yari yasuye ibitaro bikuru byakira abarwayi ba coronavirus ku wa mbere, aho bamaranye igihe kirekire baganira.

Igihe ngo cyarageze bakorana mu ntoki, ni ukuvuga Perezida Vladimir Putin n’abari bamuherekeje na Dr Denis Protsenko barasuhizanya, uretse umunyamahanga wa Putin muby’ itangazamakuru Dmitry Peskov wari wambaye ikimurinda (Mask).

Ntibiremezwa neza ko uriya mudogiteri wanduye COVID-19 yari ayifite igihe yakiraga umukuru w’igihugu, gusa nyuma yaje gusuzumwa ariko ibisubizo biza bivuga ko atanduye, nubwo Ibimenyetso bishobora kumara n’iminsi igera kuri itanu kugirango bigaragare ku murwayi.

Mu minsi ishize, uyu mudogiteri Protsenko aherutse kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru ryo mu Burusiya, ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Facebook ibyasekeje bikanavugisha abantu, aho yavuze ko yarari kumva asa nufite ibimenyetso byoroheje bya COVID-19, avuga ko agiye kwishyira mu kato mu biro bye.

Yagize ati: Ndatekereza ko ubudahangarwa by’umubiri wanjye nubatse mu mezi ashize buzandwanaho neza cyane.

Muri iri joro ,igihugu cy’uburusiya abamaze kwandura coronavirus bari bamaze kugera kuri 2,337 bavuye kuri 500, byerekana ko igihugu gishobora kuba cyinjiye mu bihe bidasanzwe byo kurushaho kwitondera iki cyorezo.