Print

Covid-19:Umukecuru w’imyaka 90 yerekanye ubwitange butagereranywa mbere yo gupfa

Yanditwe na: Martin Munezero 2 April 2020 Yasuwe: 7071

Umukecuru w’imyaka 90 yapfuye azize coronavirus nyuma yo gusaba abaganga bamwitagaho kubika ubuhumekero bwagombaga kumubeshaho ku barwayi bakiri bato. Ku cyumweru, tariki ya 22 Werurwe, Suzanne Hoylaerts, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, nibwo yahumetse umwuka wa nyuma nyuma y’iminsi ibiri arwaye.

Mbere y’urupfu rwe, Hoylaerts yari afite ibibazo byo guhumeka ndetse anabura ubushake bwo kurya. Yasanzwemo virusi. Umukecuru yanze gukoresha icyuma kimwongerera umwuka wagombaga gutuma akomeza kubaho avuga ko "yabayeho neza" bityo, ibikoresho bigomba kubikwa bigakoreshwa ku barwayi bakiri bato.

Ibikorwa bye byo kwitanga byaje mugihe isi yose irimo guhangana n’ubuke bukabije bw’ibikoresho byongera umwuka uterwa n’umubare munini wabarwayi ba coronavirus bawukeneye. Virusi ikwirakwira vuba itera ingorane zo guhumeka. Ventilator zifasha abarwayi gukomeza guhumeka bityo bikongerera amahirwe yo kurwanya indwara.


Comments

mami 3 April 2020

uwo mukecuru Imana imwakire mubayo pe


Habimana Theophile 2 April 2020

Ibi nibyo mwita ubwitange butagereranywa!!!
Ntimugakabye.