Print

Nana wamenyekaniye muri City Maid yavuze uburyo umubiri we agomba kuwukoresha ibyo ashaka

Yanditwe na: Martin Munezero 5 April 2020 Yasuwe: 10430

Uwamwezi Nadege yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Isimbi, ikiganiro cyagarutse kuri bimwe mu byerekeranye n’ubuzima bwe bwite, anavuga ku mpamvu yahisemo kwishushanya hafi n’ibere.

Muri iki kiganiro yasobanuye ibishusanyo afite ku mubiri we ndetse n’impamvu yahisemo kimwe kuba yagishyira hafi n’ibere, aho yagize ati:

Handitseho ngo Kristo muri njyewe ibyiringiro by’ubwiza, nakundaga tattoo kuva kera nk’iri umwana, ariko bakambwira ngo umuntu ayishyiraho yazakura akicuza, ni yo mpamvu natinze kuyishyiraho, ndavuga ngo reka mbaze nkure nzafate umwanzuro narakuze.

Ubundi hari ahantu uba ukunda, numvise nshaka kuyishyira aha (hejuru y’ibere), nshaka ko yajya ku ntoki (iriho ya Jesus), iy’aha (ku rutoki rusumba izindi ariko ntirajyaho) ndetse n’iyo ku kirenge ku ruhande, ntayiriho ariko nzayishyiraho.

Uretse kuba ari igice akunda ku mubiri we, ariko na none ngo ni umubiri we iyo awukozeho nta muntu n’umwe aba abangamiye. Nana wo muri City Maid ati:

Si umubiri wanjye? Ngomba kuwukoresha uko mbishaka kuko ari umubiri wanjye, nta muntu mbangamira iyo nkoze ku mubiri wanjye. Impamvu nayihashyize ni uko mpakunda.